Itangazo rireba abifuza kujurira ku byavuye mu bizamini byo muri Gashyantare-Werurwe 2024

NCNM iramenyesha abakandida bakoze ibizamini bibinjiza mu myuga y'Ubuforomo ku rwego rwa A2 n'Ubuforomo n'Ububyaza ku rwego rwa A1 na A0, ko amanota yabo yasohotse.
Abifuza kujurira ku byavuye mu bizamini, ubusabe bwabo buratangira kwakirwa guhera kuwa 26 Werurwe kugeza kuwa 02 Mata 2024 bitarenze saa kumi n'imwe z'umugoroba (5: 00 PM ku isaha yo mu Rwanda).
Uwifuza kujurira abisaba anyuze muri konti ye, akuzuza fomu (form) yabugenewe yitwa "Application for Licensing Examination Results Complaint" amaze kwishyura ibihumbi cumi na bitanu (15000 Rwf) ADASUBIZWA kuri konti isanzwe yishyurirwaho serivisi zitangwa na NCNM. Abatanze ubujurire bwabo, bazamenyeshwa igihe bazitabira igikorwa cyo gusuzuma ishingiro ry'ubujurire bwabo.
ICYITONDERWA: Ubusabe buzakorwa nyuma y'amatariki yavuzwe haruguru buzateshwa agaciro.

Murakoze!




Comments


Post your Comment Here


 (required)
 (will not be published) (required)
 
Home
Follow Us