ITANGAZO RIGENEWE ABAKANDIDA BAKOZE IBIZAMINI MU KWEZI KWA CUMI NA KUMWE (WORD FORMAT)

ITANGAZO RIGENEWE ABAKANDIDA BAKOZE IBIZAMINI MU UGUSHYINGO 2021

Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Abaforormokazi, Abaforomo n’Ababyaza (NCNM) buramenyesha abakandida bakoze ikizamini cyo kwandika (Written exam) n’ icy’ubumenyingiro (Practical exam) mu Ugushyingo ko amanota yatangajwe, ushaka kumenya amanota yagize yanyura kuri uyu muyoboro:

https://www.ncnm.rw/applications/licensing-examination-results

Ubuyobozi bwa NCNM buboneyeho n’umwanya wo kumenyesha uwaba atanyuzwe n’amanota yabonye ko ashobora kujurira mu gihe cy’iminsi itanu (5) y’akazi uhereye none tariki 28 Ukuboza 2021 yerekanye inyemezabwishyu y’ibihumbi bitanu (5000RwF) y’amafaranga y’ u Rwanda nk’uko biteganywa mu mategeko n’amabwiriza agenga ibizamini.Ujurira yuzuza urupapuro (Form) rwabugenewe yasanga k’urubuga rwa NCNM anyuze kuri https://www.ncnm.rw/documents/EXAMINATION%20COMPLAINT%20FORM.pdf

 

akohereza ubujurire bwe kuri email address: examclaims@ncnm.rw

Uwaba atibonye ku rutonde kandi yarakoze ikizamini, na we arasabwa kuzuza uru rupapuro nk’uwibonye ntanyurwe, ariko we nta mafaranga yishyura.

Uru rupapuro (Form) ni ngombwa ko rwuzuzwa neza ntagisimbutswe kuko amakuru yashyizweho yose aba akenewe mu gihe cyo gusuzuma ubwo bujurire.

 

ICYITONDERWA:

Abatsinze bemerewe guhita bandika basaba kwandikwa muri Rejisitiri (Application for Registration) basaba ibyangombwa banyuze k’urubuga rwa NCNM (www.ncnm.rw)

 

Abatsinzwe bashyizwe mu byiciro bitatu nk’uko biteganywa n’amategeko n’amabwiriza agenga ibizamini mu buryo bukurikira:

•        Icyiciro cya mbere (CAT1): bagize amanota mbumbe ari hagati ya 40- 59,9%, bakaba bemerewe kwiyandisha basaba kuzasubiramo ibizamini.

•        Icyiciro cya kabiri (CAT2): bagize amanota mbumbe ari hagati ya 30- 39,9%, bakaba bagomba kujya mu mahugurwa (Catch-up) hakurikijwe amategeko abiteganya mbere yuko bemererwa gusubiramo ibizamini.

•        Icyiciro cya gatatu (CAT3): bagize amanota mbumbe ari munsi ya 30%, bakaba batemerewe kuzongera gukora ibizamini.

 Ku bindi bisobanuro mwahamagara nomero ya Telefoni: 0788386969, cyangwa mukandika kuri WhatsApp yayo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga za NCNM mu masaha y’akazi.

Mugire amahoro.

 

 

KAGABO Innocent

Umwanditsi Mukuru wa NCNM




Comments


Post your Comment Here


 (required)
 (will not be published) (required)
 
Home
Follow Us