ITANGAZO RIGENEWE ABAZAKORA IKIZAMINI CY'UMUKORO-NGIRO(PRACTICAL EXAM)
Ubuyobozi bw'Inama y'Igihugu y'Abaforomokazi,Abaforomo n'Ababyaza (NCNM) buramenyesha abazakora ikizamini cyinjiza mu mwuga cy'umukoro-ngiro(practical examination) kizatangira kuwa 15 Ugushyingo 2021,ko bagomba kuba bipimishije Covid-19 nibura amasaha 72 mbere yuko bagera aho kizakorerwa kandi bakanagaragaza icyemezo cyerekana ko batayanduye.
N.B: Buri mukandida arasabwa kubyitaho kugira ngo atazabura uko akora ikizamini.
Mugire amahoro.
Ubuyobozi bwa NCNM