NCNM YASEZEYEHO UWAHOZE ARI UMWANDITSI MUKURU WAYO

NCNM YASEZEYEHO UWAHOZE ARI UMWANDITSI MUKURU WAYO WAGIYE MU KIRUHUKO CY’IZABUKURU.

Nyuma y’imyaka isaga 10 akorera NCNM, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukwakira 2021, Madamu Julie U KIMONYO yasezeweho ndetse ahita ajya mu kiruhuko cy’izabukuru. Ni mu muhango wabereye kuri Hotel Hilltop witabirwa n’abayobozi baturutse mu nzego zitandukanye zirimo iza Leta,imiryango mpuzamahanga, amashuri makuru na Kaminuza, abakoranye na we ndetse n’abakozi ba NCNM.

Benshi mu bagiye bafata ijambo, bagarutse ku bwitange ntagereranywa bwaranze Madamu Julie U KIMONYO mu buzima bwe nk’umukozi mu bigo binyuranye ndetse by’umwihariko n’ umuyobozi wa NCNM.

Abakozi yayoboraga bamushimiye ubufasha yabahaga mu bijyanye n’akazi ndetse no mu buzima busanzwe. Bavuze ko nubwo avuye ku nshingano ze bitewe n’izabukuru atazabava mu mitima kuko yababereye umuyobozi,umujyanama ndetse n’umubyeyi.

Bwana MUSABYIMANA TWAHIRWA Jean Damscene usanzwe ari Umuhuzabikorwa w’ibijyanye n’Uburezi ndetse n’Ibizamini muri NCNM akanaba ari we wavuze mu izina ry’abakozi ba NCNM yagize ati:” Umuyobozi wacu ucyuye igihe yatubereye inkoramutima mu gihe twamaranye na we mu kazi ka buri munsi. Yatubereye umuyobozi w’intangarugero, umujyanama ndetse n’umubyeyi.”

 

Bwana MUSABYIMANA TWAHIRWA Jean Damscene wavuze mu izina ry’abakozi ba NCNM asezera kuri Madamu Julie U KIMONYO

Muri uyu muhango kandi hanabaye ihererekanyabubasha hagati ya Madamu Julie U. KIMONYO nk’ Umwanditsi Mukuru ucyuye igihe wanagiye mu kiruhuko cy’izabukuru na Bwana KAGABO Innocent wamusimbuye.

KAGABO avuga ko uwamubanjirije yagize uruhare rukomeye kandi yanamusangije ku bunararibonye na we azifashisha yuzuza inshingano ze. Yamwijeje ko azakomereza aho yari agejeje ndetse anamwifuriza kugira ibihe byiza mu kiruhuko cy’izabukuru agiyemo.

 

 

 

 

 

 

 Bwana KAGABO Innocent, Umwanditsi Mukuru wa NCNM wasimbuye Madamu Julie U KIMONYO amusezeraho

Mu ijambo rye, Madamu Julie U KIMONYO yavuze ko ibyo yakoze byose yabifashijwemo no kugirana imikoranire myiza n’abakozi yayoboraga,Inama y’Ubuyobozi ya NCNM, inzego za Leta cyane cyane Minisitere y’Ubuzima, abafatanyabikorwa b’imbere mu gihugu no hanze yacyo ndetse  n’abafaterankunga banyuranye by’umwihariko Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku Baturage (UNFPA). Yanavuze ko azahoza ku mutima NCNM n’abo bagiye bakorana kandi ko azanatanga ubufasha mu gihe ari ngombwa ko bamukenera.

Yagize ati:” Mu by’ukuri ibyo nashoboye kugeraho ndi muri NCNM, sinari kubyishoboza ntari n’abakozi twakorana, ubuyobozi bw’Inama y’Ubuyobozi ya NCNM, inzego za Leta cyane cyane Minisitere y’ubuzima, imiryango mpuzamahanga nka UNFPA yadufashije cyane kugira ngo dushobore kwandika abaforomokazi,abaforomo n’ababyaza mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse n’abandi bafatanyabikorwa yaba ab’imbere mu gihugu no hanze yacyo. Nubwo ngiye mu kiruhuko cy’izabukuru nzakomeza gutanga ubufasha mu gihe ari ngombwa kuko NCNM indi ku mutima.”

 

Madamu Julie U. KIMONYO wahoze ayobora NCNM akaba agiye mu kiruhuko cy'izabukuru

Umwe mu bakoranye na we igihe kinini akanaba uwa mbere wayoboye Inama y’Ubuyobozi ya NCNM, Madamu MUREBWAYIRE Mary, yavuze ko Madamu Julie U KIMONYO ari umuntu udasanzwe. Yavuze ko ari ngombwa ko abantu bajya bashimira umuntu ibikorwa bye by’indashyikirwa akiriho aho kubivuga adahari.

Yavuze ko KIMONYO yitangiye umwuga w’ubuforomokazi n’uw’ububyaza muri rusange ndetse na NCNM by’umwihariko. Yashimangiye ko atakoreraga amafaranga kuko iyo aza kuba yo NCNM itajyaga kubona icyo imuhemba ukurikije ubunararibonye bwe n’amashuri ye.

Yavuze ko “ntahandi wabona byoroshye umuntu nka KIMONYO bitewe n’ubwitange bwe kabone nubwo yashoboraga kuba arwaye, yazaga mu kazi akakubwira ati sinshaka ko gapfa. Njye sinamusezera kuko tuzahorana nyuze mu bikorwa asize ndetse mwifurije ubuzima buzira umuze ariko tuzahora tubonana.”

 

Madamu MUREBWAYIRE Mary wakoranye na Julie U KIMONYO igihe kinini amutangira ubuhamya  


Bwana Mathias GAKWERERE, umukozi ushinzwe ubuzima bw’ababyeyi mu Kigega cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku Baturage (UNFPA), ikigega gitera inkunga NCNM, yavuze ko bakoranye neza na Madamu U Julie KIMONYO kandi ko bazanakomeza gukorana neza n’umusimbuye.

 

Bwana Mathias GAKWERERE, umukozi ushinzwe ubuzima bw’ababyeyi mu Kigega cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku Baturage (UNFPA) akurikiranye umuhango wo gusezeraho Madamu Julie U KIMONYO

 
 


Yagize ati:”Twakoranye neza na Madamu Julie U KIMONYO ndetse turizea ko n’ubuyobozi bushya nab wo tuzakomeza gukorana neza.

Mu ijambo rye,Madamu UMUZIGA M Providence, Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya NCNM, yavuze ko ibigwi bya Julie U KIMONYO byivugira ko atari ngombwa kuvuga byinshi. Yavuze ko gusezeranaho bigoye ariko kandi atazava ku mitima ya benshi bitewe n’uruhare rudasanzwe yagize mu iterambere rya NCNM nk’ikigo by’umwihariko ndetse no mury’umwuga w’ubuforomo n’uw’ububyaza muri rusange. Yanamwifurije ishya n’ihirwe mu buzima bushya atangiye anamusaba ko yajya abemerera agatanga ubufasha mu gihe ari ngombwa bitewe n’ubunararibonye bwe.

Yagize ati:” Rwose warakoze nshuti Julie U KIMONYO. Witanze bigaragarira buri wese uteza imbere umwuga w’ubuforomo n’uw’ububyaza, ugira inama abakozi, witangira NCNM. Natwe tukwifurije ishya n’ihirwe mu bundi buzima bushya utangiye. Imana iguhe umugisha.”

 

Madamu UMUZIGA M Providence, Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya NCNM asezera kuri Madamu Julie U KIMONYO

Madamu Julie U KIMONYO yatangiye kuyobora NCNM muwa 2008 ubwo yashyirwagaho byemewe n’amategeko ariko na mbere ikitwa “Nursing and Midwifery Council” ni we wayiyoboraga. Bivuze ko yari amaze imyaka isaga 10 ayiyobora.

UKO UMUHANGO WO GUSEZERAHO MADAMU JULIE U. KIMONYO WAGENZE MU MAFOTO

 

Madamu Julie U KIMONYO ashyikirizwa icyemezo cy’ishimwe kubera uruhare rwe mu iterambere rya NCNM


 

 

 

 

 

Ifoto y'urwibutso y'abakozi ba NCNM na Madamu Julie U KIMONYO





Comments


Post your Comment Here


 (required)
 (will not be published) (required)
 
Home
Follow Us