RISHYA: ITANGAZO RIGENEWE ABASABA GUKORA IKIZAMINI

ITANGAZO RIGENEWE ABASABA GUKORA IKIZAMINI

 

Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza (NCNM) buramenyesha abifuza kwiyandikisha gukora ikizamini (licensing examination) kibemerera kwandikwa no gukora umwuga, ko icyo gikorwa cyo kwiyandikisha cyatangiye uyu munsi kuwa Gatatu tariki ya 01 kikaba kizarangira tariki ya 30 Nzeri 2021 Saa Tanu n’iminota mirongo itanu n’icyenda (23:59) z’ijoro.

 

N.B: (Icyitonderwa)

Abemerewe kwiyandikisha ni abarangije amashuri y’ubuforomo n’ububyaza ntibabashe gukora ibizamini ndetse n’ababikoze bagatsindwa ariko bakaba bari mu cyiciro cya mbere (CAT1)

 

Tuboneyeho no kumenyesha abataranyuzwe n’ibyavuye mu kizamini giheruka ariko bakajurira bakoze ibyasabwe byose, ko biteganyijwe ko igihe cyo kumva ibyavuye mu bujurire bwabo ari hagati y’itariki ya 09 n’iya 14 Nzeri 2021. Ahantu n’igihe ubujurire buzabera, abujuje ibisabwa bazabimenyeshwa mu bundi buryo mbere y’itariki yavuzwe haruguru.

 

Mugire amahoro.

Ubuyobozi bwa NCNM.

================================================

 

ANNOUNCEMENT FOR APPLICANTS FOR LICENSING EXAMINATION

 

The Management of the National Council of Nurses and Midwives (NCNM) informs those who wish to apply for the licensing examination that the registration process started today, Wednesday 1st and will close on September 30th, 2021 at 23:59.

N.B:

Those who are eligible to apply are nursing and midwifery graduates who have not yet sat for the exam and those who sat for it, but failed and are in the first category (CAT1).

We would also like to inform those who lodged an appeal after being dissatisfied with the results of the last exam but have complied with all the requirements, that it is expected that the time for hearing the results of their appeal will be between 09 and 14 September 2021. The Location and time of the appeal will be communicated to the claimants before the date mentioned above via other channels of communication.

Stay safe.

NCNM management.




Comments


Post your Comment Here


 (required)
 (will not be published) (required)
 
Home
Follow Us