RISHYA:ITANGAZO RIGENEWE ABAKANDIDA BAKOZE IBIZAMINI BYO MURI GICURASI-KAMENA 2021

ITANGAZO RIGENEWE ABAKANDIDA BAKOZE IBIZAMINI BYO MURI GICURASI-KAMENA 2021

Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Abaforormokazi, Abaforomo n’Ababyaza (NCNM) buramenyesha abakandida bakoze ibizamini muri Gicurasi - Kamena 2021, icyo kwandika (Written exam) n’ icy’ubumenyingiro (Practicals) ko ibyavuyemo byatangajwe, ushaka kumenya niba yaratsinze cg yaratsinzwe akaba yanyura kuri uyu muyoboro: 

https://www.ncnm.rw/applications/licensing-examination-results

Ubuyobozi buboneyeho n’umwanya wo kumenyesha uwaba atanyuzwe n’ibyatangajwe ko ashobora kujurira mu gihe cyateganyijwe mu mategeko n’amabwiriza agenga ibizamini hakoreshejwe urupapuro (Form) rwabugenewe rumanurwa k’urubuga rwa NCNM anyuze kuri https://www.ncnm.rw/documents/COMPLAINT%20FORM.pdf ,hashyirwaho n’inyemezabwishyu y’ibihumbi bitanu (5000RwF). Ubujurire bukorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga bukanyuzwa kuri iyi email address: examclaims@ncnm.rw

Uwaba atibonye na we arasabwa kuzuza uru rupapuro nk’uwibonye ntanyurwe, ariko we nta mafaranga yishyura.

Uru rupapuro ni ngombwa ko rwuzuzwa neza ntagisimbutswe kuko amakuru yashyizweho yose aba akenewe mu gihe cyo gusuzuma ubwo bujurire.

ICYITONDERWA: Kubera impamvu z’ ibihe turimo byo kwirinda COVID-19, ibyerekeranye no gusuzuma ubujurire no gutanga ibisubizo ku bataranyuzwe n’abataribonye bizakorwa nyuma y’ibi bihe turimo akazi kongeye gukorwa mu buryo busanzwe.

 

Abatsinze bemerewe guhita bandika basaba kwandikwa muri Rejisitiri (Appliction for Registration) basaba ibyangombwa banyuze k’urubuga rwa NCNM (www.ncnm.rw)

 

Abatsinzwe bashyizwe mu byiciro bitatu nk’uko biteganywa n’amategeko n’amabwiriza agenga ibizamini.

  • Icyiciro cya mbere (CAT1): bagize amanota mbumbe ari hagati ya 40- 59,9%, bakaba bemerewe kwiyandisha basaba kuzasubiramo ibizamini.
  • Icyiciro cya kabiri (CAT2): bagize amanota mbumbe ari hagati ya 30- 39,9%, bakaba bagomba kujya mu mahugurwa (Catch-up) hakurikijwe amategeko abiteganya mbere yuko bemererwa gusubiramo ibizamini.
  • Icyiciro cya gatatu (CAT3): bagize amanota mbumbe ari munsi ya 30%, bakaba betemerewe kuzongera gukora ibizamini.

 

Ku bindi bisobanuro mwahamagara nomero ya Telefoni: 0788386969, cyangwa mukandika kuri WhatsApp yayo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga za NCNM mu masaha y’akazi.

Mugire amahoro kandi murusheho kwirinda COVID-19.

Ubuyobozi bwa NCNM




Comments


Post your Comment Here


 (required)
 (will not be published) (required)
 
Home
Follow Us