NCNM YAHUGUYE ABAYOBOZI ABAFOROMOKAZI ABAFOROMO N ABABYAZA MU BITARO KURI POROGARAMU ISHINGIYE KU RUBUGA RWA INTERINETI

Mu rwego rwo kugira ngo abaforomokazi, abaforomo n’ababyaza bongere ubumenyi mu mikoreshereze ya porogaramu ikoresha porogaramu ishingiye ku rubuga rwa interineti (Web-based application), NCNM yageneye abayobozi b’ abaforomokazi, abaforomo n’ababyaza (DN) mu bitaro amahugurwa y’iminsi ibiri kuri iyi porogramu.

Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, Madamu Umutoni Mupende Ritah, Umuhuzabikorwa wa serivisi zo kwandika muri Rejisitiri mu Nama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza (NCNM), yashimiye abitabiriye amahugurwa anabasaba kuba imboni za bagenzi babo aho bakorera.

Yagize ati: “Mu izina rya NCNM, mbashimiye kuba mwitabiriye aya mahugurwa. Ndizera ntashidikanya ko azabafasha mu kubayobora ku buryo bwo gukoresha neza porogaramu ishingiye ku rubuga rwa interineti kugira ngo namwe mushobore gufasha abandi baforomokazi, abaforomo n'ababyaza kumva uburyo bwo kuyikoresha kandi binakureho ikibazo cyariho cyo gutinda kwiyandikisha no kuvugururisha impushya bakoresha mu kazi bitewe,rimwe na rimwe, no kuvuga ko nta bumenyi buhagije bafite.”

ITANGA

Madamu Umutoni Mupende Ritah, Umuhuzabikorwa wa serivisi zo kwandika muri Rejisitiri mu Nama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza (NCNM)(Photo by Juvenal  MASABO)

 

Aba bayobozi b’abaforomokazi, abaforomo n’ababyaza mu bitaro bishimiye aya mahugurwa ndetse banemerera NCNM ko bagiye kuyibera imboni aho bakorera bashishikariza bagenzi babo kuyikoresha.

ITANGA

Abayobozi b'abaforomokazi,abaforomo n'ababyaza mu bitaro bari bashishikajwe no gukurikirana amasomo yatangwaga mu mahugurwa  kandi hubahirijwe ingamba zo kwirinda Covid-19 bahana intera (Photo by Juvenal  MASABO)

 

HAKIZIMANA Steven uyobora abaforomokazi, abaforomo n’ababyaza mu bitaro by’akarere bya KIBUYE yavuze icyo bungukiye muri aya mahugurwa.

Yagize bati: “Aya mahugurwa yaje akenewe. Azatuma dufasha abaforomokazi, abaforomo n’ababyaza iwacu aho dukorera mu gusaba serivisi yo kwiyandikisha muri Rejistri mu buryo bw’ikoranabuhanga, kongeresha agaciro k’impushya kandi ku gihe.”

IT

HAKIZIMANA Steven uyobora abaforomokazi, abaforomo n’ababyaza mu bitaro by’akarere bya KIBUYE avuga icyo bungukiye muri aya mahugurwa ( (Photo by Juvenal  MASABO)

Aya mahugurwa yibanze ahanini kuri ibi bikurikira:

  • Gusobanurira abayitabiriye (DN) akamaro ka porogaramu ishingiye ku rubuga rwa interineti (Web-based application).
  • Gusobanura ibisabwa kugira ngo umuforomokazi, umuforomo n’umubyaza  yiyandikishe kandi anongereshereza uruhushya rwe  agaciro.
  • Uko umuntu afungura konti asabiraho serivisi za NCNM akoresheje ikoranabuhanga, uko avugurura/yongera amakuru muri konti ye,
  • Uko umuntu yuzuza impapuro zabugenewe neza n’ibindi.

 

Ni amahugurwa y’ iminsi ibiri, yatangiye kuwa Kane, tariki 26 Ugushyingo 2020 arangira kuri uyu wa Gatanu, tariki 27 Ugushyingo 2020, akaba yitabiriwe n’Abayobozi b’Abaforomokazi, abaforomo n’ababyaza  46.

 

 




Comments


Post your Comment Here


 (required)
 (will not be published) (required)
 
Home
Follow Us