UMUNSI MPUZAMAHANGA WAHARIWE ABAFOROMO-12 GICURASI

Mu gihe isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abaforomo/kazi, Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza (NCNM) irashimira abaforomo uruhare rukomeye bagira mu buvuzi ariko ikanabibutsa gukora kinyamwuga  barengera ubuzima bw’abaturage.

Ubu ni bumwe mu butumwa bwagiye bugarukwaho ubwo NCNM yizihizaga uyu munsi yifatanyije n’isi yose, umunsi wizihijwe bitandukanye n’uko wari usanzwe wizihizwa bitewe n’ibihe isi irimo byo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

 

Perezida w’Inama y’Ubuyobozi y’Inama y’igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza (NCNM) Capt. KAGABO Innocent na we ashima uruhare rugaragara rw’aba banyamwuga mu byiciro binyuranye ndetse by’umwihariko muri iki gihe isi ihanganye na Covid-19.

Capt. KAGABO Innocent yagize ati: “Turashimira cyane abaforomo/kazi k’ubw’ ubwitange bwabo muri ibi bihe turimo. Reba ukuntu bashyira ubuzima bwabo mu mazi abira kubw’inyungu z’abaturage.  Ubu turi mu bihe isi yose ikeneye aba banyamwuga kuko urebye hirya no hino ku isi rwose ni ijwi riyobora abandi mu kubafasha guhangana n’iki cyorezo.  Turasaba ko bakomereza aho.”

Umwanditsi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza (NCNM) Madamu KIMONYO Julie, avuga ko nta muntu utashimira abaforomo/kazi mu buryo bwe uhereye ku bikorwa byabo bakora cyane cyane ahereye ku mibare y’abaforomo batakarije ubuzima bwabo ku rugamba rwo guhangana na Covid-19 mu bihugu bitandukanye hirya no hino.

Cyakora aranasaba aba banyamwuga gukomeza kwibuka inshingano yabo kuri rubanda.

Yagize ati: “Umunsi nk'uyu ni umwanya wo kwibuka no kwibukiranya inshingano ikomeye dufite ku baturage tukayikora neza n'umutima wacu wose tudashidikanya kugira ngo ubuzima bw'abaturge bumere neza. Ntitugomba gutezuka ku cyagirira abaturage akamaro  ahubwo tugomba guhora twihugura buri gihe kandi tukarwanya abavangira umwuga bawiyitirira.Turasaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we.

Nitubikora tuzarushaho gutanga serivisi nziza, twirinda kurangara kugira ngo hatagira ubuzima bw'umuntu dutakaza. Iki gihe tuzabungabunga ubuzima bw’abagana ibitaro n’amavuriro kandi bikorwe kinyamwuga tunazamura ireme ry’ubuvuzi.”

Bamwe mu baforomo/kazi hirya no hino ku isi basaba ko bagaragarizwa inkunga mu buryo bwo kubatera akanyabugabo mu kazi kabo kandi za Leta hirya no hino zikita ku cyatuma akazi kabo karushaho kugenda neza.

Bagize bati: “Twiyemeje gutanga ubuvuzi bufite ireme, kubungabunga ubuzima bwa bose no kurengera ubuzima bw’abatugana.”

Mu butumwa bwe yageneye isi kuri uyu munsi, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima,WHO/OMS, yavuze ko buri wese akwiriye guha agaciro abakora umwuga w’ubuforomo bitewe n’uko ari abaforomo ari inkingi ya mwamba.

Yagize ati: “Abaforomo/kazi ni nk’uruti rw’umugongo rwa buri gisate cy’ubuzima ndetse uyu munsi abenshi muri bo bari ku murongo w’imbere mu rugamba isi yose ihanganyemo n’icyorezo cya COVID-19.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO/OMS) rigaragaza ko kuva mu mwaka wa 2013 kugeza muwa 2018, umubare w’abaforomo/kazi wiyongereyeho miliyoni 4 n’ibihumbi 700 ku isi yose. Nubwo bimeze gutya ariko uyu muryango unavuga ko hari icyuho cya miliyoni 5 n’ibihumbi Magana 900.

Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kongera ibikorwa remezo mu buvuzi mu kubaka ibigo nderabuzima, ibitaro by’uturere n’ibitaro by’intara, ibikuru n’iby’icyitegererezo bikongererwa ubushobozi mu bikoresho no mu bakozi bafite ubumenyi bugezweho, gukoresha uburyo bw’iyakure aho umurwayi ashobora gufashwa atagombye kujya ku bitaro.

Mu myaka mike iri imbere umuforomo umwe azava ku kureberera abarwayi 1200 yitaho muri iki gihe agere kuri 800 muwa 2024, afite ibyangombwa n’ibikoresho by’akazi bijyanye n’igihe.

Umunsi Mpuzamahanga w’Abaforomo/kazi wizihizwa kuwa 12 buri mwaka, aho ugenerwa insanganyamatsiko yawo itoranywa n’ Inama Mpuzamahanga y’Abaforomo n’Abaforomokazi(ICN). Muri uyu mwaka wa 2020, ICN yahisemo insanganyamatsiko igira iti: Abaforomo-Ijwi riyobora abandi mu gushakira isi ubuzima bwiza.

ICN yatangiye kwizihiza uyu munsi kuva muw’1965




Comments


Post your Comment Here


 (required)
 (will not be published) (required)
 
Home
Follow Us