ITANGAZO RYIBUTSA ABAFOROMOKAZI ABAFOROMO N ABABYAZA KO KWAMBARA UMWAMBARO UBARANGA ARI ITEGEKO.

Inama y'Igihugu y'Abaforomokazi, Abaforomo n'Ababyaza (NCNM) ishingiye ku itegeko No 25/2008 ryo kuwa 25/07/2008 rishyiraho Inama y'Igihugu y'Abaforomokazi, Abaforomo n'Ababyaza (NCNM) rikanagena imiterere, imikorere n'ububasha byayo, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 24 igika cya kabiri ivuga ko "ibirango n'ibindi bimenyetso bigaragara bishobora kwambarwa cyangwa gukoreshwa n'abaforomokazi, abaforomo cyangwa ababyaza bigenwa n'Inama y'Igihugu",

Nk'uko kandi binagaragara mu ibaruwa no 79/LD/NCNM/2018 yo kuwa 03/05/2018 imenyesha Minisitiri w'Ubuzima uburyo bwemewe bw'imyambarire y'Abaforomokazi, Abaforomo n'Ababyaza mu Rwanda,

NCNM iributsa amavuriro yose muri rusange kuva ku rwego rubanza kugeza ku rwego rw'igihugu ko abaforomokazi, abaforomo ndetse n'ababyaza bagomba kwambara umwambaro ubaranga kugira ngo ababagana barusheho kubamenya no kubisanzuraho kuko baba babiyumvamo bitewe n'uko babakiriye n'uko bambaye ibibaranga nk'abanyamwuga".

Ibi bivuze ko umuntu wese ukora mu ivuriro, ikigo nderabuzima cyangwa ibitaro agomba kwambara umwambaro (uniform) umuranga.

Ku bindi bisobanuro mwabaza ubuyobozi bwa NCNM cyangwa Sendika y'Abaforomokazi, Abaforomo n'Ababyaza(RNMU).




Comments


Post your Comment Here


 (required)
 (will not be published) (required)
 
Home
Follow Us