ABAFOROMOKAZI ABAFOROMO N ABABYAZA BAGOMBA KWAMBARA UMWAMBARO UBARANGA KUKO NI ITEGEKO

Kigali, kuwa 15 Ugushyingo 2019 Inama y'igihugu y'abaforomokazi, Abaforomo n'ababyaza (NCNM) iributsa abaforomokazi, abaforomo ndetse n'ababyaza bakorera mu mavuriro yose ko bagomba kwambara umwambaro ubaranga. Ibi bitangajwe nyuma yuko bigaragaye ko hari aho usanga hari abaforomokazi,abaforomo n'ababyaza baba batambaye umwambaro ubaranga nk'abanyamwuga cyangwa se hari aho bambaye uko biboneye.

Ni nyuma y'igikorwa cyo kwerekana umwambaro mushya uranga abakora umwuga w'ubuforomo n'uw'ububyaza, kuwa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2019 mu gihugu ari igikorwa cyayobowe n'Inama y'Igihugu y'Abaforomokazi, Abaforomo n'Ababyaza (NCNM). Ikigo Nderabuzima cya Masaka ari na ho uyu muhango wabereye, ni cyo cyabimburiye ibindi bigo by'ubuvuzi mu gihugu mu kwambika abaforomokazi, abaforomo n'ababyaza umwambaro mushya.

Bamwe mu baforomokazi, abaforomo n'ababyaza bahawe uyu mwambaro mu Kigo Nderabuzima cya Masaka bishimiye kuba ari bo ba mbere bambitswe uwo mwambaro mushya n'ibirango byawo.

Bagize bati "Abarwayi nibagera kwa muganga bazashobora gutandukanya umuforomokazi, umuforomo n'umubyaza, kuko umwambaro w'umuforomo n'umuforomokazi ukozwe mu mabara atandukanye"

Inama y'Igihugu y'Abaforomokazi, Abaforomo n'Ababyaza (NCNM) ivuga ko kwambika abaforomokazi, abaforomo n'ababyaza umwambaro mushya uranga abanyamwuga ari itegeko.

Kimonyo Julie, Umwanditsi Mukuru wa NCNM yatangaje ko mu mpamvu zatumye gutanga uyu mwambaro mushya ku baforomokazi, abaforomo n'ababyaza byahereye mu Kigo Nderabuzima cya Masaka kuko ari cyo cyafashe iya mbere mu kwerekana ko gikeneye uwo mwambaro, ariko ko no mu tundi duce tw'igihugu amarembo yahise afunguka kugira ngo abakoresha bawugurire abaforomokazi, abaforomo n'ababyaza.

Yagize ati "icyo twakoze ni ukwerekana ko uwo mwambaro uhari bityo n'ahandi bakwiriye kuwugira".

Umwanditsi Mukuru wa "NCNM" yavuze ko kwambara umwambaro ari itegeko anashimangira ko kwambara uwo mwambaro bizatuma bagaragara neza imbere y'ababagana.

Yagize ati "Inama y'Igihugu y'Abaforomokazi, Abaforomo n'Ababyaza (NCNM) ishingiye ku itegeko No 25/2008 ryo kuwa 25/07/2008 rishyiraho Inama y'Igihugu y'Abaforomokazi, Abaforomo n'Ababyaza (NCNM) rikanagena imiterere, imikorere n'ububasha byayo, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 24 igika cya kabiri ivuga ko "ibirango n'ibindi bimenyetso bigaragara bishobora kwambarwa cyangwa gukoreshwa n'abaforomokazi, abaforomo cyangwa ababyaza bigenwa n'Inama y'Igihugu"

Capt.Kagabo Innocent ukuriye Inama y'Ubutegetsi ya "NCNM" yabwiye abitabiriye uyu muhango ko impamvu umwambaro wari usanzwe uranga abaforomokazi, aforomo n'ababyaza bawuhinduye ari uko hari n'abakora indi mirimo bari bawuhuriyeho.

Kagabo yagize ati "hari hasanzwe harimo umwambaro w'abaforomokazi,abaforomo n'ababyaza, ariko dusanga uwo mwambaro utakigezweho muri iki gihe, wasangaga umwambaro twakoreshaga, abarimu bawambara, ugasanga ababazi b'inyama barawambara, ugasanga abakora muri restora barawambara, dutekereza noneho ku mwambaro twashaka uberanye n'umwuga w'abaforomo, abaforomokazi n'ababyaza".

Minisiteri y'Ubuzima, MINISANTE irasaba amavuriro yose gukoresha abaforomokazi, abaforomo n'ababyaza bambaye umwambaro ubaranga mu kazi kabo.

Kamuhangire Edward, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kwita ku ireme rya serivisi z'ubuzima muri Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE) yasabye abakora mu buvuzi bose kwambika abakozi babo iyo myambaro mishya.

Kamuhangire yagize ati "icyo dusaba amavuriro yose muri rusange, ari abanza, ayisumbuyeho n'ay'icyitegererezo ni uko bashyira mu bikorwa kwambika abaforomo, abaforomokazi ndetse n'ababyaza kugira ngo n'abarwayi batugana barusheho kutumenya no kutwisanzuraho kuko baba batwiyumvamo bitewe n'uko twabakiriye n'uko twambaye binaturanga nk'abanyamwuga".

Umwambaro uranga umunyamwuga mu kazi mu mafoto:

Bwana KAMUHANGIRE Edward, Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kwita ku ireme rya serivisi z'ubuzima muri Minisiteri y'Ubuzima/MINISANTE ashyira impeta ku mwambaro uranga umubyaza.

Umuyobozi w'Inama y'Ubuyobozi ya NCNM Capt. KAGABO Innocent ashyira impeta ku mwambaro w'umuforomo

Umwanditsi Mukuru wa NCNM, Madamu Kimonyo Julie (ubanza ibumoso) ashyira impeta ku mwambaro uranga umuforomokazi

Madamu MUREKEZI Josephine, Umuyobozi wungirije w'Inama y'Ubuyobozi ya NCNM akanaba Perezida w'Ishyirahamwe ry'Ababyaza mu Rwanda ashyira impeta ku mwambaro w'umubyaza

Bwana GITEMBAGARA Andre (iburyo), Perezida wa sendika y'Abaforomokazi, Abaforomo n'Ababyaza ashyira impeta ku mwambaro w'Umuforomokazi.

Madamu UMUZIGA Providence, Umwarimu muri Kaminuza y' u Rwanda akaba yari ahagarariye Ishyirahamwe ry'Abaforomokazi, Abaforomo bita ku ndwara zo mu ashyira impeta ku mwambaro uranga umuforomokazi

Dr UWIZEYE Marcel,umuyobozi w'Ibitaro bya Masaka ashyira impeta ku mwambaro w' umuforomo

Abaforomokazi,abaforomo n'ababyaza bishimira umwambaro ubaranga. Mu ifoto bari kumwe na Perezida w'Inama y'Ubuyobozi ya NCNM n'Umwanditsi Mukuru wayo. Abaforomokazi, abaforomo mu mwambaro w'umweru ufite impeta ranks), ababyaza mu mwambaro w'ubururu ufite impeta (ranks).

Abaforomokazi,Abaforomo n'Ababyaza bagaragaza akanyamuneza mu mwambaro(uniform) wabo ubaranga mu kazi.

Ifoto y'urwibutso y'abayobozi hamwe n'abaforomokazi, abaforomo n'ababyaza.

Impamvu kwambara umwambaro (uniform) ari ngombwa:

Ni ikirango kigaragaza umuforomokazi, umuforomo cyangwa umubyaza uri mu kazi kandi kikamutandukanya n'undi muntu.

Umufasha kugaragaza agaciro k'umwuga we.

Umufasha kugaragariza icyubahiro ikigo akorera.

Abamugana bamugirira icyizere

Uwambaye aba atewe ishema na wo.

Uwambaye yumva yihesheje agaciro.

Uwambaye aba yifitiye icyizere mu kazi.

Uwambaye agaragara neza.

Ku birebana n'uko umwambaro (uniform) waboneka, mwabariza ku cyicaro cya NCNM.




Comments


Post your Comment Here


 (required)
 (will not be published) (required)
 
Home
Follow Us