2020: UMWAKA W UMUFOROMOKAZI UMUFOROMO N UMUBYAZA

Uyu mwaka wa 2020 Ishami ry' Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (WHO) ryawuhariye Abaforomokazi , Abaforomo n' Ababyaza ubwo hanizihizwa isabukuru y'imyaka 200 ishize Florence Nightingale avutse ndetse n'uruhare rwe rukomeye yagize mu buvuzi ndetse no mu kubungabunga ubuzima bwa muntu.

Uyu mwaka wa 2020 ni ingenzi cyane ku Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (WHO) cyane cyane mu byerekeranye no kuba abaforomo n'ababyaza bagira uruhare rukomeye mu gutuma ya gahunda y'ubuvuzi kuri bose igerwaho.

Ibyo abantu banyuranye bavuga ku Mwaka wahariwe Abaforomokazi Abaforomo n'Ababyaza:

"Nka NCNM turashimira abaforomokazi, abaforomo n'ababyaza byimazeyo k'ubw'uruhare rugaragara bagira mu gusigasira ubuzima bw'abatari bake ku isi yose. Tuzakomeza gukorana n'aba banyamwuga duharanira kurinda abaturage n'icyubahiro cy'umwuga w'ubuforomo n'uw'ububyaza hatunganywa uburezi n'ubumenyingiro, ndetse no mu mikoranire n'abafatanyabikorwa. Kubw'ibyo rero, turashishikariza abaforomokazi,abaforomo n'ababyaza gutanga ibyifuzo ku cyakorwa kugira ngo imyuga yombi irusheho gutera imbere by'umwihariko muri uyu mwaka." Julie KIMONYO,Umwanditsi Mukuru w'Inama y'Igihugu y'Abaforomokazi,Abaforomo n'Ababyaza (NCNM)

"Hatariho baforomokazi,abaforomo n'ababyaza,ntitwashobora kugera ku ntego z'iterambere rirambye cyangwa se gahunda y'ubuvuzi kuri bose" "- Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus ,Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye (WHO)

"Miliyoni 20 z'abaforomokazi n'abaforomo hirya no hino ku isi zizashimishwa no kubona umwuga wabo uhabwa agaciro muri ubu buryo" "- Annette Kennedy, Perezida w'Inama Mpuzamahanga y'Abaforomokazi n'Abaforomo.

"Ishoramari mu mwuga w'ubuforomo n'uw'ububyaza rizagira uruhare rukomeye mu kwihutisha ubuvuzi kuri bose buri ku rwego rwo hejuru, buhendutse kandi bufite ireme." "- Nigel Crisp, umwe mu bayobozi bakuru ba Nursing Now.

Twese dufite ibyo twashingiraho dushimira.Ndashimira ababyaza twagize ubwo abana bacu bavukaga." ."- Alisson Becker and Natalia Loewe Becker,Ba Ambasaderi ba WHO mu bikorwa by'ubugiraneza.

"Ndashimira abaforomokazi,abaforomo n'ababyaza ku kuba bari kugira uruhare rugaragara mu gutuma ya ntego isi yihaye y'ubuvuzi kuri bose igenda isatirwa."- Elizabeth Iro,Umuyobozi ushinzwe abaforomokazi n'abaforomo muri WHO.

"Aya ni amahirwe yo kugaragaza ubumenyi bunyuranye kandi bwagutse dufite ndetse n'akazi dukora"Ruth May, Umuyobozi ukuriye abaforomokazi n'abaforomo mu Bwongereza.

"2020 ni igihe cyacu cyo kubashimira. Mwishimire ibyo birori Mwarabikoreye" Andrea Sutcliffe,Umuyobozi Mukuru ndetse n'Umwanditsi Mukuru w'Inama y'Abaforomokazi, Abaforomo n'Ababyaza.

"Umwaka w'Ababyaza ni ukwishimira uruhare rukomeye ababyaza bagira mu buzima bw'"imiryango itari mike ku isi"- Gill Walton, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'Ababyaza y'ibwami.

Umuyobozi Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis na we yagaragaje ko ashyigikiye byimazeyo uyu mwaka wahariwe abaforomokazi, abaforomo n'ababyaza ndetse anashimira akazi gakomeye gakorwa n'aba banyamwuga.

Papa Francis avuga ko "Abaforomokazi n'abaforomo ni bo bakozi benshi cyane bakora mu bijyanye n'ubuvuzi kandi ni na bo baba hafi cyane y'abarwayi ndetse ababyaza birashoboka ko ari bo bakora umwuga mwiza cyane mu myuga yose".

Nyuma y'isengesho ryo ku Cyumweru rizwi ku izina rya "Angelus", Papa Francis yanasabye abatuye isi gusabira aba banyamwuga kugira ngo akazi kabo k'agaciro karusheho gukorwa mu buryo bwiza cyane bushoboka.

Abayobozi ba "Nursing Now", gahunda y'ubukangurambaga igamije kumenyekanisha no gushyigikira umwuga w'ubuforomo n'uw'ububyaza bakiriye neza ubufasha bwa Papa Francis.

Nigel Crisp,umwe mu bayobozi bakuru ba Nursing Now yagize ati "Ni ingenzi cyane ko abayobozi banyuranye hirya no hino ku isi bazirikana akamaro k'uyu mwaka. Ikindi kandi tuzakoresha uyu mwanya hirya no hino turusheho kuzanira impinduka igaragara abaforomokazi,abaforomo n'ababyaza bari hirya no hino ku isi"

Muri uyu mwaka wahariwe umuforomokazi,umuforomo n'umubyaza,WHO irasaba za guverinoma z'ibihugu gushora imari muri aba banyamwuga nk'uruhare ziyemeje kugira muri gahunda y'ubuvuzi kuri bose.

"Abaforomokazi,abaforomo n'ababyaza ni inkingi ya mwamba mu birebana n'ubuzima;rero muri uyu mwaka wa 2020 turasaba ibihugu byose by'isi byihaye umukoro kugira ubwitange mu buvuzi kuri bose" Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus,Umuyobozi Mukuru wa WHO.

Ese muby'ukuri uyu mwaka mpuzamahanga wahariwe umuforomokazi,umuforomo n'umubyaza ni mwaka ki?

Ahanini uyu mwaka uzarangwa no kwishimira ibyagezweho mu kazi k'abaforomokazi,abaforomo n'ababyaza, kugaragaza imbogamizi zo mu mikorere aba banyamwuga bahura na zo ndetse no gukora ubuvugizi kugira ngo habeho ishoramari ryisumbuyeho mu baforomokazi,abaforomo n'ababyaza ari na ko bigabanya za mbogamizi bahura na zo.




Comments


Post your Comment Here


 (required)
 (will not be published) (required)
 
Home
Follow Us