ITANGAZO RIGENEWE ABANTU BIFUZA GUKORA IKIZAMINI KIBINJIZA MU MWUGA
Dushingiye ku busabe abasaba gukora ikizamini kibinjiza mu mwuga bagejeje kuri Minisiteri y Ubuzima
Dushingiye kandi ku biganiro twagiranye na Minisiteri y Ubuzima kuri ubu busabe
Inama y Igihugu y Abaforomokazi Abaforomo n Ababyaza (NCNM) iramenyesha abasaba gukora ikizamini kibinjiza mu mwuga (licensing examination) ko igihe cyo gusaba kugikora cyongerewe kugeza kuwa Gatanu w iki cyumweru tariki 13 Ukuboza 2019. Turamenyesha rero abari bacikanwe ko bagomba kuba bamaze gusaba bitarenze kuwa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2019 mu gitondo nta rundi rwitwazo.
Tuboneyeho kandi n umwanya wo kubamenyesha ko ikizamini cyanditse ku bakandida bose cyari giteganyijwe kuwa Kane w iki cyumweru tariki 12 Ukuboza 2019 cyongeye kwimurirwa kuwa Gatatu w icyumweru gitaha tariki 18 Ukuboza 2019.
Murakoze.
Post your Comment Here